Parike y'Ibirunga :

Parike y'Ibirunga ibarizwa mu gace k'ibirunga gahuriweho n'u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC),

Kakaba kabarizwamo ubwoko bw'inyamanswa nyinshi,

Gusa izihazwi cyane ni Ingagi n'Inkima ziri mu bwoko bw'inyamaswa zishobora gucika ku Isi.

Kuba ubu bwoko bwombi buri mu bushobora gushira ku Isi bituma abakerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi baza kuzisura.

Inkuru ishimishije ariko ni uko ku ruhanze rw'u Rwanda izi nyamanswa zigenda ziyongera kubera uburyo zitabwaho kandi zikarindwa.

Ingagi ubu u Rwanda rufite izigera kuri 440 mu zigera hafi 900 zisigaye ku Isi.

Naho Inkima zo ntawuzi umubare wazo kuko ngo usanga zihora zigenda hejuru mu biti ku buryo kuzibara bitoroshye,

Gusa ngo ku ruhande rw'u Rwanda zirarenga 1000 kandi harimo gukorwa ubushakashatsi kugira ngo zimenyekane neza, n'ingamba zo kuzirinda zishingire ku mibare ifatika.

Ku ruhande rw'u Rwanda, ngo hari imiryango y'Inkima itatu, gusa umwe niwo woroshye gusurwa, ari nawo ujyanwaho abakerarugendo benshi.